Print

Perezida Ramaphosa ushinjwa kubeshya abadepite agiye gusubiza impano ya 35 000$

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 November 2018 Yasuwe: 922

Iyo mpano ni ibihumbi 35 by’ amadorali ya Amerika. Perezida Ramaphosa ubwe yiyemeje gusubiza Bosasa aya madorali.

Tariki 6 Ugushyingo ubwo yari imbere y’ Inteko Ishinga amategeko yavuze ko aya madorali ari ayo Bosasa yishyuye umuhungu we Andile.

Ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize yandikiye Inteko ishinga amategeko avuga ko igisubizo yatanze atari cyo yisubiraho avuga ko ari impano Bosasa yahaye umuhungu we yo kumufasha kwiyamamaza.

Uku kwisubiraho niko umudepite wo mu ishyaka Economic Freedom Fighters Julius Malema yahereye ashinja Perezida Ramaphosa kubeshya abadepite.

Umuhungu wa Ramaphosa , Andile yabwiye itangazamakuru ko nta mafaranga Bosasa yigeze imwishyura.

Ku wa Gatandatu, Ibiro Ntaramakuru bya Abafaransa AFP byatangaje ko umuvugizi w’ ishyaka ANC, Zizi Kodwa yabwiye ikinyamakuru cya Leta ko Perezida ubwe yafashe icyemezo cyo kwishyura ayo mafaranga avugwa.

Umuyobozi w’ abadepite batavuga rumwe n’ ubutegetsi Mmusi Maimane yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku mafaranga yose Bosasa yahaye umuryango wa Perezida Ramaphosa.

Perezida Ramaphosa yasimbuye Jacob Zuma wegujwe kubera ibyaha birimo na ruswa, mu byo yiyemeje kurwanya harimo na ruswa.