Print

Umukecuru yifuje ko Angella Merkel yakabaye ariwe mugore wa Perezida Macron

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 November 2018 Yasuwe: 2390

Byabereye mu muhango wo kwibuka imyaka 100 ishize intambara ya mbere y’ Isi, uyu muhango wabaye muri uku kwezi kwa 11 /2018, ubera mu gihugu cy’ Ubufaransa.

Nk’ uko byagaragaye muri Video yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga Perezida Macron ubwo yasuhuzaga abantu ari kumwe n’ abashyitsi barimo Angella Merkel uyobora Ubudage yasuhuje umukecuru aratungurwa cyane.

Uwo mukecuru bigaragara ko akuze wari wambaye akagofero k’ umwe mu mutwe yumvikana avuga ko “Bwana Macron! Ntabwo bishoboka, njyewe umugore uciriritse nkoze mu biganza bya Perezida wa Repubulika. Birashimishije”

Uyu mukecuru yahise abaza Angella Merker ati “Niwowe mugore wa Macron” undi ati “Ndi chancelliere w’ Ubudage” umukecuru ntiyabyiyumvisha agaragaza ku isura ko atunguwe bisaba Angella Merkel ko asubiramo amwegereye.

Perezida Macron asaba abanyamakuru kumufotorana n’ uyu mukeru ari kumwe na Angella Merkel.

Umugore wa Perezida Macron ni Brigitte Macron urushya umugabo we imyaka irenga 20 y’ amavuko.


Comments

james 20 November 2018

mwebwe muti video yasakaye ntimuyiduhaye ahubwo muzanye amagambo gusa namwe rwose