Print

Perezida Kagame yahaye Perezida Macron ubutumwa bumutumira mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 November 2018 Yasuwe: 1005

Iri huriro ryabaye kuva tariki 11 -13 Ugushyingo 2018 riberamo umuhango wo kuzirikana imyaka 100 intambara ya mbere y’ Isi irangiye, Perezida Kagame yari umwe mu bakuru b’ ibihugu baryitabiriye.

Jeune Afrique yatangaje ko atari ubwa mbere Perezida Kagame atumiye mugenzi we w’ Ubufaransa ngo azasure u Rwanda.

Yamutumiye bwa mbere mu nama ya Viva Tech yabaye muri Gicurasi yongera kubimusaba mu nama ya Francophonie yabereye Erevan.

Abasesengura politiki bagaragaza ko umubano w’ u Rwanda n’ igihugu cy’ Ubufaransa uri kurushaho kuba mwiza, bagashimangira ko kuba guhera mu kwezi kwa mbere k’ umwaka utaha wa 2019 Louise Mushikiwabo azatangira kuyobora Francophonie afite ibiro I Paris bizatuma urushaho kuba nta makemwa.

U Rwanda rushinja abari abayobozi b’ Ubufaransa mu gihe cya Jenoside ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Inshuro zirenze imwe u Rwanda ryagerageje kubaza Ubufaransa uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe abatutsi bwuburaga dosiye ry’ ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’ u Rwanda.

Mu kwezi gushize kwa 10 nibwo ubushinjacyaha bw’ u Bufaransa bwatangaje ko bupfundikiye dosiye y’ ihanurwa ry’ indege ya Habyarimana.