Print

Umukino wa Rayon Sports na APR FC mu irushanwa ryo kurwanya ruswa wahagaritswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 1611

Nkuko umuvugizi wa FERWAFA,Bonnie Mugabe yabitangarije abanyamakuru muri iki gitondo,urwego rw’Umuvunyi rwabandikiye ibaruwa ibamenyesha ko uyu mukino wari uteganyijwe ku wa Gatanu Taliki ya 23 Ugushyingo 2018 utakibaye kubera impamvu zitabaturutseho.

Kubura kwa APR FC kwatumye umukino yagombaga guhura na Rayon Sports mu kurwanya ruswa usubikwa burundu

Yagize ati “Muri iki gitondo twakiriye ibaruwa iturutse ku Urwego rw’Umuvunyi itubwira ko umukino utakibaye kubera impamvu zitabaturutseho.FERWAFA yafatanyaga n’Umuvunyi gutegura uyu mukino ariko bayibwiye ko umukino utakibaye.”

Urwego rw’Umuvunyi rwanze gukomeza gutegura uyu mukino kubera ko rwifuzaga amakipe afite abafana benshi mu Rwanda kugira ngo muri uyu mukino bazatambutse ubutumwa bwabo bwo kurwanya ruswa,birangira APR FC itabonetse.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain yo muri Tunisia.Umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018,uwo kwishyura wo uzaba tariki 4 Ukuboza 2018.