Print

Ihene yabyaye ikintu gifite ishusho y’umuntu n’iyi ngurube yaciye ibintu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 2530

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko yatewe ubwoba n’iki gikoko ihene ye yabyaye ndetse afite agahinda ko uyu ari umuvumo yahuye nawe ko n’ejo hazaza he hari mu mazi abira.

Josephine yavuze ko ihene ye yagombaga kubyara uduhene tubiri ariko kamwe kavutse gafite ibice by’umuntu n’ingurube nyuma yo kubaga iyi hene bayikuramo utu duhene twayo.

Yagize ati “Ihene yabyaye utwana 2 ariko kamwe kari gafite igice kimwe cy’ingurube n’ikindi gisa n’icy’umuntu.Twese twagize ubwoba.Ntawashobora gusobanura uko ako gahene kari kameze.Abantu benshi buzuye iwanjye baje kureba ako gahene.”

Iyi hene y’imbyeyi yahise ipfa ndetse n’utu duhene twombi twahise dupfa nyuma yo kuvuka byatumye abaturage bo mu gace ka Sultan Kudarat iyi hene ya Josephine yabyariyemo bavuga ko ari umuvumo yabazaniye.

Umuhanga mu buvuzi bw’amatungo wize muri Kaminuza ya Philippines witwa Dr Agapita Salces yavuze ko iyi hene yakuriye nabi mu nda bituma ihindura ishusho.