Print

Umwicanyi yinjiye mu bitaro arasa abantu babiri n’umupolisi barapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 1166

Uyu mwicanyi yinjiye mu bitaro byitwa Mercy Hospital mu mujyi wa Chicago niko gutangira kurasa abantu,polisi yo muri aka gace ibyinjiramo birangira arashe aba bantu 3 barimo n’umupolisi.

Umukuru wa polisi yo muri Chicago witwa Eddie Johnson yabwiye abanyamakuru ko uyu mwicanyi yarashe umuganga w’umugore ndetse n’umugore ukora muri Pharmacie,arasa n’umupolisi washaka kumuhagarika.

Uyu mwicanyi yarashe umugore wa mbere bashwaniye muri parking aje mu bitaro,ahita arasa umupolisi wari aho ha kuri ibi bitaro niko guhita yinjira mu bitaro,agenda arasa.

Abapolisi benshi bahise bagera muri ibi bitaro bari kumwe n’ikipe ishinzwe ubutabazi ikomeye izwi nka SWAT,basaba uyu mwicanyi kumanika amaboko aranga binjira mu bitaro barasa.

Ubwo bari bahanganye,uyu mwicanyi yahise arasa umuganga wasohokaga muri elevator arapfa birangira nawe apfuye, gusa ntibiramenyekana niba ariwe wiyishe cyangwa ari polisi yamurashe.

Aba bagore babiri bishwe barimo muganga ndetse n’umugore wakoraga muri pharmacie yo muri ibi bitaro bya Mercy.

Abarwayi bari muri ibi bitaro bavuze ko uyu mwicanyi yabanje gufata umugore bashyamiraniye muri Parking,ahita amurasa amasasu 3 mu gituza,bahita biruka basohoka hanze.