Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bagiye gusura kiliziya bifuza gukoreramo ubukwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2018 Yasuwe: 2828

Ku munsi w’ejo Taliki ya 19 Ugushyingo 2018,Ronaldo n’umukunzi we uherutse kwemera kumubera umugore,bagaragaye ku rusengero rukomeye rwitwa Gran Madre di Dio mu mujyi Turin bivugwa ko arirwo bashobora gusezeraniramo mu mpeshyi itaha.

Mu mafoto yafashwe aba bombi,yagaragaje Georgina Rodriguez w’imyaka 24 yambaye impeta mu rutoki rwe bivugwa ko yaguzwe akayabo k’ibihumbi 615 by’amapawundi na Cristiano Ronaldo.

Mu cyumweru gishize nibwo Ronaldo yateye ivi asaba Georgina kumubera umugore ubwo bari mu Bwongereza none batangiye gushaka urusengero rwo gukoreramo ubukwe bwabo aho babanje kureba uru rwa Gran Madre di Dio (Great Mother of God),rwubatswe mu kinyejana cya 19.

Ronaldo usanzwe ari umuyoboke wa kiliziya gatolika,abana na Georgina Rodriguez mu mujyi wa Turin we n’abana be 4 barimo uwo yabyaranye n’uyu mukunzi we bivugwa ko ari gukoresha ikanzu y’ubukwe y’igitangaza.