Print

Nyamunwa yapfiriye ku nkombe za pariki bayisanzemo ibikombe 115 bya purasitiki

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 November 2018 Yasuwe: 5118

Iyi fi yo mu bwoko bwa nyamunwa(whale) mu nda yayo basanzemo ibikombe binyweshwa 115, amacupa ane ya purasitiki n’ ibikapu 25 bya plastic.

Intumbi y’ iyi fi yari ifite metero 9, 5 yabonetse kuri uyu wa Mbere mu mazi hafi y’ ikirwa cya Kapota muri pariki ya Wakatobi.

Umukozi w’ ikigo cya Indonesia gishinzwe kwita ku nyamaswa zo mu mazi , Dwi Suprapti yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko bakeka ko iyi nyamunwa yishwe na plastiki yamize.

Yagize ati “Nubwo bwose tutaramenya icyayishe ibimenyetso twamaze kubona ni bibi cyane.”

Igihugu cya Indonesia kiri mu bihugu 5 bya mbere raporo ya 2015 yagaragaje ko bigira plastic nyinshi. Ibyo bihugu ni China, Indonesia, Philippines, Vietnam na Thailand.

Iyi raporo yagaragaje ko amashashi ya plastiki yica inyamaswa amagana zo mu mazi buri mwaka.