Amavubi yari yihagazeho kuri stade Umuganda akanganya na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo 0-0 mu mukino ubanza,yanyagiwe na RDC ibitego 5-0 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Amavubi yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 06 bitewe n’amakosa yakorewe mu bwugarizi, maze ibindi birisukiranya.Igice cya mbere cyarangiye RD Congo iyoboye n’ibitego 2-0, iza gutsinda ibindi 3 mu gice cya kabiri.
Amavubi yari ku rwego rwo hasi kuko yakinaga nk’atariteguye uyu mukino ndetse ubwumvikane mu kibuga bwari ku rwego rwo hasi cyane.