Print

’Ibya Kayumba Nyamwasa ntaho bihuriye no gutsura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo’ Sezibera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 November 2018 Yasuwe: 928

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Dr Richard Sezibera yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro cya mbere yagiranye na bo kuva yahabwa izi nshingano.

Yagize ati: “ Ntabwo turahura, tuzahura tubiganireho. Ibyo tugomba gukora twebwe nk’u Rwanda ni uko tugomba guhura tugatsura umubano uri hagati yacu, naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu ni ibindi, ntaho bihuriye no gutsura umubano wacu hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

Minisitiri Sezibera yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bategetse ko ibiganiro byatangira. Ntiyavuze igihe ibi biganiro bizabera ariko yavuze ko biri hafi.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi nyuma y’aho Gen. Kayumba Nyamwasa ahungiye muri iki gihugu. Gen. Kayumba Nyamwasa wahoze ari mu bakomeye mu ngabo z’u Rwanda yahunze u Rwanda muri 2010, ni umwe mu bashinze ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo Lindiwe Sisulu aherutse kuvuga ko Gen. Nyamwasa yamubwiye ko yifuza kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda, gusa umunyamabanga wa Leta muri MINAFET, Amb. Olivier Nduhungirehe yamusubije ko ntabigganiro u Rwanda ruzagirana na we.