Print

Amb. Sezibera yasubije amashyaka 5 yandikiye Perezida Kagame amusaba ibiganiro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 November 2018 Yasuwe: 2999

Yabivuze kuri uyu wa Kabili tariki 20 Ugushyingo 2018 mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru ari nacyo cya mbere kuva yagirwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga.

Yagize ati “Abashaka ibiganiro Abanyarwanda bagirana ibiganiro bihoraho, dore n’ ejobundi babaze mu mushyikirano urahari, umuntu wese wiyumva ko ari umunyarwanda ntabwo abisaba kubera ko ni uburenganzira bwe”.

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu minsi ishize ihuriro ry’amashyaka 5 atavugarumwe n’ ubutegetsi akorera hanze y’u Rwanda ataremerwa mu Rwanda, yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame urwandiko rwa kabiri mu mezi atatu, rumusaba gutangiza ibiganiro bitaziguye n’ayo mashyaka.

Iryo huriro rigizwe n’amashyaka RNC, PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, PDP Imanzi, FDU-Inkingi hamwe n’ishyaka Amahoro.

Ayo mashyaka avuga ko mu myaka 24 ishize, u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi, amayira ya politiki afunze.

Arasaba ko habaho ibiganiro byatuma n’amashyaka ari hanze y’igihugu atinyuka akajya gukorera mu Rwanda.