Print

Perezida Museveni, Umuhuza mukuru w’ Abarundi yaberetse icyakemura ibibazo byabo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 November 2018 Yasuwe: 1216

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza muri Kamena uyu mwaka yemeje itegeko nshinga rya Uganda, uyu mukuru w’ igihugu kimaze imyaka 3 mu bibazo bya politiki yanavuze mu matora yo muri 2020 ya Perezida ataziyamamaza ndetse anavuga ko azashyigikira uzamusimbura.

Gusa ubwo umuhuza mukuru mu bibazo bya Abarundi yashyikirizwaga raporo y’ ibiganiro byagombaga kunga Leta y’ u Burundi n’ abatavugarumwe nayo yavuze ko iki gihugu gikeneye itegeko nshinga rishya.

Yagize ati “U Burundi bukwiye gukora itegeko nshinga rishobora kurinda umutekano n’ abaturage kugira Abarundi batahe mu gihugu cyabo kandi babeho mu mahoro”

Ibibazo byo mu Burundi byakaze guhera muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yashaka manda ya 3, no kugerageza ku muhirika ku butegetsi byabaye bigakurikirwa n’ iyicwa ry’ abasirikare n’ abanyapolitiki bari bakomeye muri iki gihugu.

Benjamin Mkapa yigeze kuvuga ko ibihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba byamutereranye ariyo mpamvu ibiganiro bya Abarundi byamaze imyaka 3 ntibigire icyo bigeraho. Ibyo bihugu birimo n’ u Rwanda rwumvikana inshuro nyinshi ruvuga ko ibibazo by’ Abarundi bizakemurwa n’ Abarundi ubwabo.