Print

Am G The Black wasuye Jay Polly yatangaje bimwe mu byo baganiriye

Yanditwe na: Muhire Jason 21 November 2018 Yasuwe: 2327

Taliki ya 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwakatiye umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly, igifungo cy’amezi atanu azira gukubita no gukomeretsa umugore we ku buryo bubabaje. Aho yahise ajya kugororerwa muri gereza ya Kigali iri mu Murenge wa Mageragere .

Bamwe mu inshuti ze zafashe umwanya zikajya kumusura aho kuri ubu hari hatahiwe umuraperi Ama G The Black aho mu kiganiro yagiranye na Eachamps yavuze ko mu bintu by’ingezi baganiriye harimo no gucecekesha abantu bavuga ko Hip Hop nyarwanda yazimye.

Yagize ati “twaganiriye ko naza, tuzogamba gucecekesha abantu bavuga ko Hip Hop yasubiye inyuma, nabimubwiyeho numva norosoye uwabyukaga, ambwira ko mu bintu afite mu nshingano n’icyo kirimo.”

Biteganyijwe ko Jay Polly azarangiza igihano cye mu kwezi w’Ukuboza 2018, ndetse ko azahita ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Umusaraba wa Yoshua’ ikubiyemo ibihe bikomeye yaciyemo mu minsi ishize.