Print

Rayon Sports igiye gusinyisha rutahizamu w’umunya Brazil ufite ibigwi muri Autriche

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2018 Yasuwe: 4775

Nkuko tubikesha Radio 10,uyu rutahizamu waganiriye na Robertinho usanzwe ari umutoza wa Rayon Sports,aritegura kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru aho azahita asinyishwa amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Rafael yakinnye muri Autriche aza kuhava yisubirira iwabo muri Brazil,ariko kuri ubu yemeye kuza guhahira mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.

Rafael da Silva aje gufatanya na Bimenyimana Bonfils Caleb bivugwa ko ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe amushaka iri guha Rayon Sports akayabo ndetse uyu rutahizamu azafatanya na Sarpong Micheal.