Print

Nyina wa Mc Tino ngo yakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva ko umuhungu we yarongoye Nyogokuru

Yanditwe na: Muhire Jason 21 November 2018 Yasuwe: 2697

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Mc Tino ari kumwe n’umugore ukuze barimo gusinya mu Murenge aho benshi bemeje badashidikanya ko uyu musore w’imyaka 33y’amavuko yarongoye umugore umubyaye.

Mu babonye iyi foto bahamagaye Tino bamwifuriza urugo ruhire mu gihe abandi bifashe ku munywa kubera umugore yari arongoye bisa nkaho amubyaye ,gusa nyuma y’igihe gito Tino yatangaje ko bari kumwe mu bukwe bwa mugenzi we aho yari yagiye gusinyira uwitwa Manzi ari kumwe na nyina w’umugeni.

Kimwe ngo mu bintu byamubabaje uwo munsi nuko yumvishe nyina amuhamagara amubwira ko ibyo yakoze ari amahano ndetse amubaza niba ibyo yabonye ari impamo niba yarongoye Nyogokuru.

Yagize ati”…Mama yari i Rukara icyo gihe. Abantu bazi mu Mutara, arampamagara ngo mwana wanjye ukoze ishyano. Uriya mubyeyi arambyaye. Urongoye Nyogokuru,”

Yakomeje avuga ko yagerageje gusobanurira Umubyeyi we hafi umunsi wose atarabyemera. Ati “.. Ndamubwira nti Mama barabeshyera. ..Kugira ngo nemeze Mama byansabye hafi umunsi wose. Ni ukuri kw’Imana, umunsi wose. Nubu ng’ubu ngira ngo narabyemera. N’icyo cyambabaje.

Kubera ko ababyeyi bakuze baba bafite indwara zitandukanye, ashobora kubona iriya foto ikamukura ku Isi, …Ngira ubwoba kandi Nyogokuru hashize nk’imyaka 10 yaraciyeho kera,”

Ngo nubwo abantu benshi bamuhamagaye bamubwira ko yabonye ’Visa’ mu buryo bworoshye we ngo asanga Visa nziza ari iya Safi n’umugore we kuko ngo bo babikoze mu mucyo ndetse kuri ubu ni umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mc Tino yasoje asaba abakunzi be ko bitewe n’uburyo bamuhamagaye kuri uwo munsi ashaka ko ari nako bazitabira igitaramo cye ari benshi ngo kuko mu buzima bwe nibwo yakiriye ubutumwa bwinshi ,telefone nyinshi zimwifuriza urugo ruhire kandi arengana.

Twakwibutsa ko taliki ya 8 Ukuboza 2018 ,aribwo Tino azamurika Album ye ya mbere yise Umurima ahazwi nko kuri Wakanda Villa i Remera ahahoze Keizen Club.