Print

“Imana iyo iguhaye umugisha ukarega agatuza igateraho umugeri’ Past. Rutayisire

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 November 2018 Yasuwe: 2253

Ibi Rutayisire yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2018 yagarukaga ku buzima bw’abami 2 b’i Baburoni Imana yahaye umugisha ikabaha icy’ubahiro n’ubutware maze aho kwicisha bugufi ngo bubahe Imana bakishyira hejuru bibwira ko imbaraga zabo ari zo zabagejeje ku ntebe z’ubwami.

Aba bami bombi (Nebukadinezari na Berushazari) bibiliya igaragaza ko Imana yabacishije bugufi bigaragarira bose ndetse na magingo aya amateka yo gucishwa bugufi kwabo ntazasibangana.

Ahereye ku mwami Nebukadinezari, Rutayisire yavuze ko yahinyuye ubusobanuro bw’inzozi yarose zerekezaga ku guhanguka kw’ingoma ye nk’uko Daniyeli yazimusobanuriye.

Mu kwerekana ko ubwami bwe butazahanguka, Nebukadinezari yafashe igishushanyo yari yeretswe kirimo ibice bine byashushanyaga ubwami bwagombaga gusimbura ubwe maze akora gishushanyo kimezenk’icyo yari yarose ariko agikora mu izahabu gusa mu rwego rwo kwerekana ko ubwami bwe (bugereranywa na zahabu) butazahanguka ndetse ategeka abantu bose kukiramya.

Muri icyo gihe Imana yamucishije bugufi imujyana mu ishyamba abaho imyaka irindwi arisha nk’inyamaswa hanyuma agaruye akenge amenya ko icyubahiro, ubutware no gukomera ari iby’Imana maze Imana imusubiza ku butegetsi.

Yagize ati “Imana yaramubwiye ngo jya kuba urisha hamwe n’inka umenye ubucucu bwawe ariko nyuma y’imyaka irindwi bimugarukamo ahimbaza Imana…Imana ibonye ko yabyumvishe iramubwira iti subira ku butegetsi’, n’icyubahiro cye kiriyongera.”

Ibyabaye kuri uyu mwami ngo ni na byo biba ku bantu babona imigisha hajyuma bakarega agatuza birengagije ko ari imigisha iva ku Mana, ko itavuye mu bubasha bwabo bwite.

Nk’ uko Ibyishimo byabitangaje Past. Rutayisire yavuze ku Imana ikororera abantu nk’abo bishyira hejuru kubera imigisha bahabwa n’Imana.

Ati: “Abantu benshi iyo Imana ibahaye umugisha barega agatuza…urega agatuza Imana ikagatera umugeri…”

Rev Dr Antoine Rutayisire aragira inama abantu yo kubaha Imana kabone nubwo baba ari abanyacyubahiro.
Urundi rugero Rutayisire yatanze ni urw’umwami Berushazari na we wihandagaje agategura ibirori yarangiza akanywera inzoga mu bikoresho byejejwe byari byaranyazwe na se (Nebukadinezari) mu rusengero rw’i Yerusalemu.

Berushazari akiri muri ibyo birori byo kwishimisha yabonye intoki z’umuntu zandika amagambo asobanura ko ubwami bwe bushyizweho.

Iryo joro Berushazari yagabweho igitero aricwa ubwami bwe buhabwa umwami Dariyo w’Umumedi. Rev Dr Rutayisire ashingiye ku byabaye kuri aba bami, agira inama abantu bose kubaha Imana mu rwego rwose baba barimo kuko Imana ari yo ikwiye gushyirwa hejuru.


Comments

sezikeye 23 November 2018

Ndibariza Pastor Rutayisire:Ni bande wabonye "barega agatuza?".Ni abakire cyangwa ni abategetsi?Sobanura ibyo uvuga,hanyuma ubigereranye na Nebucadnetsar.Ntabwo bihuye rwose na gato kuko muli abo mvuze,nta numwe wirata ku Mana,aribyo wita "Kurega agatuza".Ahubwo iyo ubibutsa "gushaka imana".Nukuvuga kwiga Bible ikabahindura abakristu nyakuri,ntibibere mu byisi gusa (shuguri,politike,etc...).Kubera ko Imana ivuga ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibashake Imana,izabima ubuzima bw’iteka (1 Yohana 2:15-17).Ibafata nk’Abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Ikindi Abapadiri na Pastors batajya bigisha kugirango "batiteranya",nuko ku Munsi w’Imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo.Bisome muli Daniel 2:44.Ubutegetsi bw’isi yose izabuha YESU,ahindure ISI PARADIZO.Soma Ibyahishuwe 11:15.Nta mutegetsi urega agatuza imbere y’imana.Icyaha bakora,ni "ukutita ku bintu byerekeye Imana".Urugero,iyo ubabwiye ibyerekeye Imperuka,benshi baraguseka.


GAKUBA PHILBERT 22 November 2018

DR. Rev. Pastor rutayisire ndabona giye kugonga rwa Rukuta. His excellence Pahulo Kagame niwe wavuze ko gusenga bidashobora kugeza umuntu kuri table d’ honneur. Ndumva yihararutswe.