Print

Umusore yafashwe ari gusambanya ifarashi akoresheje agakingirizo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2018 Yasuwe: 1841

Nicholas Sardo,yavuze ko yasambanyaga iyi farashi yitwa Jackie G inshuro 4 mu cyumweru ndetse yayisambanyaga akoresheje agakingirizo kugira ngo itamwanduza indwara.

Polisi yavuze ko uyu mugabo yagiraga ubwoba bwo gusambanya iyi farashi nta gakingirizo yambaye kubera ko yumvaga ko ishobora kumutera indwara.

Sardo yatawe muri yombi nyuma y’aho abagore babiri bamusanze amereye nabi iyi farashi mu gace kitwa Citra muri Leta ya Florida,bahita bajya kumuregera polisi.

Sardo yemereye abapolisi ko yari amenyereye gusambanya iyi farashi ndetse yumva atewe ipfunwe nibyo yakoze aho yemeje ko arwaye mu mutwe.

Sardo yashyikirijwe urukiko ahamwa n’ibyaha 4 birimo n’icyo gusambanya amatungo bituma ajyanwa muri gereza gusa polisi ntiyavuze niba iyi farashi yaba yarakomerekejwe n’uyu musore.


Sardo wafashwe ari gusambanya ifarashi akoresheje agakingirizo