Print

Nyamasheke: Umwarimu yafashwe asambanya umwana wari ugiye kwihagarika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 November 2018 Yasuwe: 5964

Uyu mwana ngo yagiye inyuma y’inzu agiye nko kwihagarika inyuma y’inzu iri ku isoko maze uyu mwarimu arahamusanga amusambanya ku ngufu umwana agatabaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Claudette Mukamana avuga ko abatabaye bahise bafata uyu mwarimu bakamujyana ku kagari.

Ku biro by’Akagari ka Bisumo ariko ngo yaje guhita atoroka arahunga kugeza ubu akaba atarafatwa nanone.

Umuseke watangaje ko uyu mwarimu w’imyaka 28 ubu uri gushakishwa yigisha kuri kimwe mu bigo by’amashuri abanza muri uyu murenge.

Mukamana avuga ko iyi ngeso atari ubwa mbere ivuzwe ko hari abandi barimu bagiye bafatwa basambanyije abana bigisha, kandi aba ari abamenyekana kuko hari n’abatamenyekana cyangwa iki cyaha kigahishirwa ntikivugwe.

Itegeko rishya ku byaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura birambuye iki cyaha, ivuga ko uhamijwe n’Urukiko gusambanya umwana (U18) ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.