Print

Uko Davido yahuye n’ umukunzi Chioma byamenyekanye bidasubirwaho

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 November 2018 Yasuwe: 1925

Amakuru amwe yavugaga ko Chioma na D’ umuhanzi w’ Umunya Nigeria Davido bahujwe n’ umuhanzi witwa Perruzz andi makuru akavuga ko akavuga ko uyu mukobwa ukirimo muto n’ uyu muhanzi bahujwe na musaza we nyuma yo kugirana amasezerano y’ ubucuruzi.

Uyu mukobwa yakuyeho urujijo ubwo yasubizaga umufana we ku mbugankoranyambaga wari umubajije uko yahuye na Davido.

Yagize ati “Twahuye ndi ku ishuri. Yari yasohokanye n’ umuhungu w’ inshuti ye”

Uyu mukobwa atangaje ibi mu gihe hashize ukwezi hari amakuru avuga ko ababyeyi be bamurakariye kuko yaretse ishuri agasanga umuhanzi Davido.