Print

Umukobwa yiyahuye nyuma yo kwiyifuriza iruhuko ridashira ku mbuga nkoranyambaga ze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 November 2018 Yasuwe: 2237

Uyu mukobwa w’imyaka 12 ukomoka ahitwa Cheshire mu Bwongereza,yakoze ibyo benshi batakekaga kuko inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga zagize ngo ari gukina gusa bamwe bahamagara polisi kubera ubu butumwa bwari buteye ubwoba,bageze iwabo basanga yapfuye.

Uyu mukobwa yavuze ko yibona nk’ikibazo ku bandi bityo akwiriye gupfa niko guhita asezera kuri bagenzi be n’inshuti ze ku mbuga nkoranyambaga ze ariyahura.

Mbere y’uko yiyahura,yasangije inshuti ze ifoto y’ikirenge cye munsi yacyo handitseho ngo “RIP”cyangwa Rest in Peace mu magambo arambuye bisobanura ngo “iruhuko ridashira.”

Uyu mukobwa yiyahuriye mu cyumba cye ababyeyi be basinziriye,bakangurwa na polisi yaje kubakomangira kugira ngo irebe uko uyu mukobwa ameze nyuma yo kubwirwa n’inshuti ze ko yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko agiye kwiyahura ndetse akiyifuriza iruhuko ridashira.

Jessica mbere y’uko yiyahura muri Mata umwaka ushize,yabwiye abarimu be ukuntu afitanye ibibazo na se umubyara ndetse akunda kujya mu cyumba cye akaririramo kubera uko amufata.

Polisi yinjiye mu cyumba cy’uyu mukobwa isangamo inzandiko yandikiye abantu batandukanye abasezeraho n’izivuga ukuntu yabereye ikibazo abantu bikaba aribyo byatumye yiyahura.

Abarimu ba Jessica bavuze ko ikintu cya mbere uyu mwana w’umukobwa yifuzaga kwari ukubona se yishimye cyane ko yahoraga ababaye ndetse nubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 12 niwe wakoreraga buri kimwe se.