Print

Inama ku bakobwa bashaka kwibagisha igitsina kikagira imimerere n’imiterere bidasanzwe

Yanditwe na: Martin Munezero 21 November 2018 Yasuwe: 3269

Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko hari ubwiyongere bw’abakobwa n’abagore bibagisha igitsina mu buryo budasanzwe. Ababyaye bo babagisha igitsina cyabo mu buryo bwo kugisubiza itoto.

Inzobere mu buvuzi bw’imyanya myibarukiro y’abagore mu bitaro byo mu Mujyi wa Birmingham, Dr. Gabrielle Downey, yaburiye abagore bifuza kubagisha ibitsina byabo ko bagomba kumenya ingaruka bizabagiraho mbere y’uko bafata icyemezo cya nyuma.

Avuga ko bagomba guhitamo amavuriro bizeye n’umuganga ugiye kubabaga akabanza akababwira ibyago bashobora guhura na byo nyuma y’icyo gikorwa.

Mu bushakashatsi bwakozwe na International Society of Aesthetic Plastic Surgery, bwerekanye ko abagore barenga ibihumbi 100 ku isi bagiye kubagisha zimwe mu ngingo zirereta hanze y’igitsina cyabo mu mwaka wa 2015, mu Bwongereza bageraga ku bihumbi bibiri mu 2010.

Daily Maily ivuga ko ubusanzwe abagore bashakaga kwibagisha ibitsina babitewe no kureba filimi z’urukozasoni kuko babonaga ibitsina byabo bidasa n’iby’abakinnyi babonagamo.

Abakobwa cyangwa abagore bazigaragaramo ngo ibitsina byabo barabyishimiraga bigatuma bagira ipfunwe bakajya gucongesha ibyabo.

Abenshi mu bagore basaba ko bakurirwaho agahu karereta inyuma ku gitsina mu gikorwa kizwi nka ‘Labiaplasty’. Basaba umuganga kubafasha muri ubu buryo ahanini bitewe n’uko batakunda ako gace, babangamirwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kagafatira ku myenda yabo.

Ubuvuzi muri iyi myanya y’ibanga bushobora kugira ingaruka ku mubiri, hakaba n’abavuga ko ubu buvuzi bufatwa nko konona igitsina uhindura imiterere n’ingano yacyo. Iki gikorwa abahanga bavuga ko gishobora kumara hagati y’isaha imwe n’abiri.

Ububabare no kuvura ahakomeretse bishobora gutwara nibura hagati y’icyumweru kimwe na bibiri umuntu afata imiti, mu gihe yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nibura nyuma y’ibyumweru bine cyangwa bitandatu ahawe ubuvuzi bw’ibanze.

Ubundi buryo bukoreshwa cyane ni ubwitwa ‘Vaginoplasty or Vaginal Rejuvenation’ bukoreshwa n’abagore usanga imitsi y’igitsina yorohereye, nta mbaraga ifite. Uwakoresheje ubu buryo ashobora gukira mu gihe cy’iminsi mike ndetse agakomeza imirimo ye.

Mu gihe umugore ari kubyara, umuganga ashobora gukata imitsi ikangirika cyangwa igacika. Uburyo bwa ‘Perineoplasty’ bukoreshwa mu kuvura umuntu wahuye n’iki kibazo. Ibi bishobora kuzana ububabare mu gihe imitsi iri gusubirana igaruka mu mwanya wayo.

Dr Navid Jallari ufite ivuriro i Londres mu Bwongereza abona ko ibyavuzwe haruguru bitakiri impamvu ituma abakobwa n’abagore bajya kwibagisha ibitsina, ahubwo ngo ntibakigira isoni zo kuvuga imiterere y’igitsina cyabo.

Dr Navid avuga ko nk’abaganga bazobereye mu kubaga igitsina cy’abagore, bafite inshingano zo kumenyesha ababagana ko umubiri ugira imimerere itandukanye ndetse n’ingano yawo ikaba itandukanye n’iy’undi muntu bityo atari ikibazo ko igitsina cya runaka kidasa n’icy’undi.

Zimwe mu ngaruka ziterwa no kwibagisha igitsina ni uko bishobora gutuma abakobwa cyangwa abagore bagira ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntibongere kuryoherwa cyangwa igitsina cyabo kikabyimba.