Print

Rayon Sports igiye gusinyisha rutahizamu mpuzamahanga w’Umugande

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2018 Yasuwe: 1925

Uyu rutahizamu wahamagawe kenshi mu ikipe y’igihugu ya Uganda ubwo yatozwaga na Mico, yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports ku munsi w’ejo,tariki 21 Ugushyingo 2018.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko atarasinyira Rayon Sports ariko yahamagawe n’ubuyobozi bwayo ngo aze mu igeragezwa naritsinda ahabwe amasezerano.

Yagize ati " Kugeza ubu sindasinya ariko namahamagawe n’umwe mu bagize ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo nze mu myitozo. Muzajya mumbona hano wenda ntawamenya, nshobora gusinya ariko kugeza ubu sinababwira byinshi."

Majwega yakiniye amakipe atandukanye nka KCCA,Simba SC ndetse na AZAM zo muri Tanzania ndetse yigeze gutizwa muri URA FC.

Brian Majwega afite imyaka 26 kuko yavutse tariki 7 Ugushyingo 1992. Akina ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu. Avuga ko gukina umupira yabitangiye akiri mu ishuri , nyuma aza ujya myu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya Uganda muri 2008.

Nyuma yakiniye abatarengeje imyaka 23 ba Uganda. Muri 2012 nibwo yanahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru ya Uganda Cranes yatozwaga na Milutin Sedrojevic Micho.

Amafoto:Rwanda Magazine