Print

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we batigishije imbuga nkoranyambaga kubera ifoto bifotoje baryamye ku buriri bwo mu ndege

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2018 Yasuwe: 2877

Ronaldo usanzwe uzwiho kwifotoza amafoto adasanzwe,yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez bari mu rukundo ku gitanda cyo mu ndege y’uyu mukinnyi,bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Cristiano Ronaldo na Georgina,bakoreye agashya mu Bwongereza bagura amacupa 2 y’umuvinyo akayabo k’ibihumbi 15 by’amapawundi,bisakara mu bitangazamakuru ku isi ko bayanyoye mu minota 15 gusa.

Georgina yashyize iyi foto ku rukuta rwe rwa Instagram arangije yandikaho ati “Urukundo ni ibyiyumvo umuntu agirira umwitaho,uhora wifuza ubwuzuzanye no guhuza ndetse agashyira imbaraga mu gushaka ko mubana iteka.

Georgina yaciye amarenga ko we na Ronaldo bagiye gukora ubukwe cyane ko byavuzwe mu cyumweru gishize ko yamaze kwambikwa impeta na Ronaldo wamusabye kumubera umugore byemewe n’amategeko.



Comments

MAZINA 22 November 2018

Erega ubuzima buraryoha.Ikibazo nuko dusaza tukajya mu gitaka.Niyo mpamvu Imana idusaba kuyishaka,cyanecyane tukiri bato nkuko Umubwiriza 12:1 havuga.Kugirango nayo izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,aho tuzahora twishimye.Ndetse n’iyo twapfa ikazatuzura ku munsi wa nyuma.Ikibazo nuko abantu banga kumva izo nama.Ahubwo bagaheranwa no kwibera mu byisi gusa.Ingaruko nuko abibera mu byisi batazabona ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.Imana ifata abibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Reba ukuntu Ronaldo na Madame we bishimye.Nyamara ejo bazasaza,bapfe.