Print

Impirimbanyi 3 zo ku ruhande rwa Kabila ziciwe muri Kongo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 November 2018 Yasuwe: 1521

Iyicwa ry’ aba bantu batatu ryanemejwe n’ imiryango yabo nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Uko ari batatu biciwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ amashyaka ari ku butegetsi Ramazani Shadary. Agace ka Kasai biciwemo gakunzwe kumvikanamo ibibazo by’ umutekano muke uterwa n’ inyeshyamba zirimo Mai Mai na ADF naru zikomoka muri Uganda.

Ibiro ntaramakuru bya Abafaransa biherutse gutangaza ko Ramazani ushyigikiwe na Joseph Kabila perezida wa Congo yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mbere y’ igihe kuko ibyo bikorwa yabitangiye mu mpera z’ icyumweru gishize mu gihe gahunda yavugaga ko bitangira kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2018.

Amatora ya Perezida wa Congo ateganyijwe tariki 23 Ukuboza 2018. Aya matora yakereweho imyaka 2 kuko manda za Joseph Kabila wagiye ku butegetsi asimbuye se wishwe Laurent Desiré Kabila zarangiye mu mpera za 2016.

Abishwe bari bambaye imipira iriho ibirango by’ ishyaka riri ku butegetsi yanditseho Ramazani Shadary. Umuhungu w’ umwe mubishwe yemeje ko bishwe ku wa Gatandatu.