Print

Abanyarwandakazi imari ishyushye muri Uganda ahavumbuwe agace bari kugurishirizwamo akayabo k’amafaranga

Yanditwe na: Martin Munezero 22 November 2018 Yasuwe: 4774

Kuri ubu muri Uganda itangazamakuru ryatunze agatoki ndetse rinahishura ubundi bucuruzi bukorerwa Abanyarwandakazi muri icyo gihugu bagurwa bugeni.

Ku ikubitiro byatangajwe na radiyo Capital Fm ikorera mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala aho yatangaje ko mu gace kitwa Mityana ifite amakuru yizewe ko hakorerwa ubucuruzi bw’abanyarwandakazi.

Iki gitangazamakuru cyavuze
ko umugabo ushaka gukora ubukwe n’Umunyarwandakazi
yishyura amashilingi ya Uganda ibihumbi magana inani ni ukuvuga ibihumbi magana abiri by’Amanyarwanda nuko agashakirwa umukobwa w’Umunyarwandakazi.

Mu butumwa bwacishijwe ku Mbuga nkoranyambaga zayo iyi radiyo yagize iti:“Abanyarwandakazi bari kugurishwa nk’abageni mu gace ka Mityana, umugabo umwifuza yishyura 800,000 kugira ngovbamuzanire umugeni uturutse mu Rwanda.”

Iyi Radiyo yakomeje ivuga ko umuyobozi w’aka gace
yabatangarije ko bagiye gutangira iperereza kuri aya makuru hakarebwa niba nta byaha bikorwa muri iki gikorwa.

Uyu muyobozi w’agace ka Mityana, Captain Yahaya Kakooza avuga ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye niba nta byaha bihanwa n’amategeko biri muri iri shyingiranwa ryambuka imipaka.

Ubu buryo bwo kugurisha abageni b’Abanyarwanda buje bwiyongera ku bwari bukunze kugarukwaho Abanyarwandakazi bavugwa muri Uganda aho abo abakobwa bava cyangwa bavanwa mu Rwanda bakajya kwicururiza cyangwa gucururizwa muri Uganda mu buryo bw’uburaya.

Gusa inzego zishinzwe guhashya ibyaha birimo gucuruza abantu zikaba zarahagurikiye iki kibazo, n’ubwo bitabuza ko mpera z’icyumweru ubona amasura mashya mu mujyi wa Kampala y’abakobwa b’Abanyarwanda.