Print

Abagore 8 pasiteri yafashe ku ngufu batangaje icyatumye badatera amahane

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 November 2018 Yasuwe: 2966

Itorero rya Mamin Central Church rya Lee Jae-rock w’imyaka 75 y’amavuko rikorera mu murwa mukuru Seoul, rifite abayoboke hafi ibihumbi 130.

Yahakanye ibyo aregwa byose. Abo yafashe ku ngufu bavuga ko bumvaga ko afite "ububasha bw’Imana", bakumva bagomba gukurikiza ibyo abasabye. Benshi mu bakirisitu bo muri Koreya y’epfo basengera mu madini amenyerewe, ashobora kubikuramo umutungo mwinshi n’icyubahiro.

Ariko habayo n’amadini mato yibanda ku myitwarire, yibanda ku migenzo irimo nk’uburiganya n’iyozabwonko.

Amwe mu madini amenyerewe ya gikirisitu afata itorero rye nk’ishami rishingiye ku migenzo.

Lee yashinze itorero rye rya Mamin Central Church mu mwaka wa 1982, rifite abayoboke 12 gusa. Ubu ryamaze gukura riba itorero rigari rifite icyicaro gikuru, icyumba cy’amateraniro n’urubuga rwa interineti rwaryo rwizeza ibitangaza.

Mu ntangirio y’uyu mwaka, batatu mu bayoboke be bavuze ko yabahamagaye ngo bamusange iwe akabahatira gukorana imibonano mpuzabitsina na we.

Lee yahagaze mu rukiko ahumirije ubwo urubanza rwasomwaga.

Umwunganizi mu mategeko we yari yavuze ko abo bagore babeshya, ko bari bari kumwihimuraho kubera ko yabaciye mu itorero rye bamaze kurenga ku mategeko rigenderaho.