Print

Komisiyo y’ amatora ya Ethiopia nayo yahawe umugore, we ntavugarumwe n’ ubutegetsi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 November 2018 Yasuwe: 667

Birtukan Mideksa niwe mugore uheruka guhabwa umwanya mu ruhererekane rw’abagore bamaze gushingwa imirimo mu myanya ikomeye muri iki gihugu.

Madamu Birtukan w’imyaka 45 y’amavuko, yasubiye muri Ethiopia mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, nyuma yo kumara imyaka irindwi mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’ uko BBC yabitangaje.

Menya Sahle-Work Zewde yabaye Perezida wa Ethiopia wa mbere w’umugore, Urukiko rw’ikirenga rwa Ethiopia narwo rwahawe perezida w’ umugore, na Minisitiri w’ ingabo w’ iki gihugu nawe ni umugore.

Madamu Birtukan yari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi babarirwa mu macumi bafunzwe nyuma y’amatora yakemanzwe yabaye mu mwaka wa 2005, yaje kugwamo abantu babarirwa mu magana.

Umunyamakuru wa BBC Emmanuel Igunza uri mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis-Abeba, avuga ko Madamu Birtukan afite akazi gakomeye ko gutuma rubanda yongera kugirira icyizere Komisiyo y’ amatora ishinjwa kuba igikoresho cya leta.

Azayobora amatora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2020.

Nyuma yo kurahirira izi nshingano nshya, Madamu Birtukan yavuze ko kuba yarabaye umucamanza bizamufasha gukemura amakimbirane no kutavuga rumwe bishobora kubaho muri iyi mirimo yashinzwe.

Ariko yavuze ko Abanya-Ethiopia bo mu nzego zose bagaragaje ko biteguye impinduka.
Yagize ati: "Abaturage ba Ethiopia biteguye gushyiraho inzego zigendera kuri demokarasi bashaka ndetse bakagenzura ibikorwa bya leta. Kandi ibyo babigaragaje bigomwa ibicyenewe [ngo bigerweho]".

"Rero nemera ko ukwitegura kwa rubanda ari ikintu cyiza. Nubwo hakiri byinshi byo gukorwa, turi kubona amavugurura menshi mu nzego za leta mu byerekezo bitandukanye. Ibi ni ibintu byiza".

Yongeyeho ko leta ya Ethiopia "yagaragaje ko ishishikajwe na demokarasi y’ukuri, kandi nabyo ni ikindi kintu cyiza".

Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yageze ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka

Kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, amaze gukora amavugurura menshi akomeye.

Arimo nk’amasezerano y’amahoro n’igihugu gituranyi cya Eritrea nyuma y’amakimbirane yamaze imyaka 20, gufungura imfungwa za politiki no guha ikaze mu gihugu imitwe yitwaje intwaro yarwanyaga ubutegetsi yabaga mu buhungiro.

Abiy w’imyaka 42 y’amavuko, yanahaye abagore kimwe cya kabiri cy’imyanya 20 y’abagize Leta. Kandi mu kwezi gushize kwa cumi, inteko ishingamategeko yatoye Sahle-Work Zewde nka Perezida wa mbere w’umugore w’iki gihugu - umwanya w’umuhango kuko, bijyanye n’itegekonshinga, ububasha bwa politiki bufitwe na minisitiri w’intebe.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, Bwana Abiy yashimwe kubera kugena Meaza Ashenafi nk’umukuru w’urukiko rw’ikirenga wa mbere w’umugore muri iki gihugu.

Madamu Ashenafi yamenyekanye cyane nk’umwunganizi mu mategeko warwanyije ishyingirwa ku gahato ry’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure. Ibikorwa bye byaje kuvamo igitekerezo cya filime y’Umunyamerikakazi Angelina Jolie, yasohotse mu mwaka wa 2014.