Print

Mgr Birindabagabo wigeze kuvuga ko bagiye kugaba ibitero kubacuruza ibiyobyabwenge ati ‘kubirandura ntibyananira Abanyarwanda’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 November 2018 Yasuwe: 850

Umwaka ushize yari yavuze ko abaporotesitani bagiye kurandura ibiyobyabwenge bagatumira Perezida Kagame bakamwereka igikorwa cy’ indashyikirwa bagezeho.

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru agaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurandura ibiyobyabwenge, Mgr Birindabagabo yagaragaje ko Abanyarwanda ari abahanga muguhangamura ibyananiranye.

Yagize ati “Abanyarwanda ni abahanga mu kwica ibihanda, baba ari Abanyarwanda bizera, baba ari abatizera, abanyarwanda bica ibihanda. Muzi neza amateka y’u Rwanda, muzi Jenoside yakorewe Abatutsi, murabizi neza ko Jenoside itahagaritswe n’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi bari ibihangange, yahagaritswe n’abana b’Abanyarwanda. Hari ibihanda rero u Rwanda rushobora guhangara, icy’ibiyobyabwenge nacyo kizaba kimwe muri byo.”

Mgr Birindabagabo tariki 10 Ugushyingo 2017 ubwo Abaporotesitani bizihizaga imyaka 500 ishize Martin Luther atangije amavugurura yatumye havuka abaporotesitani yavuze ko bagiye kugaba ibitero by’ amasengesho ku bacuruzwa ibiyobyabwenge.

Icyo gihe yagize ati “Abanyamakuru mutangire mubwire abacuruza ibiyobyabwenge ko tugiye kubahagurukira, tugiye ku bagaho ibitero by’ amasengesho, turangije dufate ingamba hanyuma ijisho ryari ryarahumirije ryongere rikanure, kugira ngo abacuruza ibiyobyabwenge n’ ababyungukiramo bose tubabuze amahemo”

Umuvugizi wa ADEPR, Karuranga Ephrem yavuze ko ubukangurambaga bukorwa n’amadini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge butanga umusaruro ufatika, ngo bigaragarira mu batanga ubuhamya babivuyemo.