Print

Rayon Sports yateguye ibirori by’akataraboneka izamurikiramo imodoka nshya na rutahizamu izagura muri Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2018 Yasuwe: 5477

Nyuma y’aho Rayon Sports yari yateganyije guhura na Mukura VS ntibikunde kubera ko iri kwitegura CAF Confederations Cup,yahisemo gukina na Etincelles FC nayo ifite abafana benshi mu Rwanda mu mukino ishaka kumurikiramo rutahizamu wayo w’akataraboneka Jonathan Rafael da Silva uragera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ndetse n’imodoka nshya iheruka kugura akayabo ka miliyoni 100 frw.

Rayon Sports igiye kongera guhura na Etincelles FC mu mukino wa gicuti

Kamayirese Jean D’Amour ushinzwe imyinjirize kuri Stade ku mikino Rayon Sports yakiriye, yatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko bateguye uyu mukino wa gicuti kugira ngo bamurikire abafana babo ibyo bamaze kugeraho bafatanyije.

Yagize ati " Ni uburyo twateguye bwo kwereka abafana umusaruro w’inkunga bahora batera ikipe. Imodoka nshya izakura abakinnyi ba Rayon Sports i Remera kuri Stade, igende iherekejwe n’abafana ba Rayon Sports babishaka bayigeze kuri Stade ya Kigali. Turateganya ko twasaba za Fan Clubs ko zashaka coasters zizayiherekeza kugeza i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali.

Umukinnyi uvuye muri Brazil azaba ahari. Ushaka kumureba azaze kuri uriya mukino azamubona. Azanabona na Brian Majwega uri gukorera imyitozo muri Rayon Sports ndetse akaba ashobora kudusinyira."

Rutahizamu w’umunya Brazil Jonathan Rafael da Silva, azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu aho agomba kwerekwa abafana ku Cyumweru we na Mugheni.

Rafael yakinnye mu makipe yo muri Brazil arimo Corinthians Alagoano, akina kandi no muri FC Red Bull Salzburg yo mu cyiciro cya mbere muri Autriche, naho muri Brazil yaherukaga gukinamo yitwa Sousa Esporte Clube.

Etincelles FC na Rayon Sports zaherukaga guhura ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’uyu mwaka,irangira ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Caleb. Kwinjira muri uyu mukino bizaba ari 2000 FRW, 3000 FRW na 5000 FRW.


Comments

mugisha 23 November 2018

tuzajyayo tu, ubwo mu Rwanda bazanye umunya bresil umupira waho ugiye kuruoha cyane, TVs zose zizajya ziba zihahanze amaso.