Print

Kamonyi: Umugabo yakubise inkoni umwana utari uwe bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 November 2018 Yasuwe: 1865

Tuyishime Jean Paul, akimara gukubitwa inkoni mu mutwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, babonye bibarenze bakamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma ariko apfa bakiri mu nzira berekeza kubitaro.

Emmanuel Mbonigaba, Umunyamabanga Nshinywabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yatangarije Intyoza ko Havugiyaremye yahise atoroka agafatirwa mu murenge wa mugina akaba arinaho afungiye kuri sitasiyo ya RIB.

Mbonigaba yakoranye inama n’ abaturage arabahumuriza kandi abasaba kwirinda kwihanira.

Icyatumye Havugiraremye akubita uyu mwana ngo ni uko yari amwitiranyije n’ uwari umuteye ibuye.

Umurambo wa Tuyishimire Jean Paul, nyuma yo gusuzumwa n’ ibitaro bya Rukoma washyinguwe.