Print

Polycarp Otieno wo muri Sauti Sol yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umukunzi we Lady

Yanditwe na: Muhire Jason 23 November 2018 Yasuwe: 2553

Umuhanzi Polycarp Otieno uzwi nka Fancy Finger mu itsinda rya Sauti Sol rikorera umuziki wabo mu gihugu cya Kenya yakoze ubukwe n’umukunzi we Lady Mandy bamaranye imyaka 5 bari mu rukundo aho imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu gihugu cy’ I Burundi mu kwezi kwa Kanama iwabo umukobwa indi igakomereza mu gihugu cya Kenya iwabo w’umusore.

Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye nyuma y’imyaka 2 bakundana gusa bombi bakaba barabanje kubigira ibanga rikomeye nyuma nibwo baje kwerura ko urukundo rwarenze umupakandetse ko ruzavamo ikindi kireze umubano aho bemeje badashidikanya ko bazibanira akaramata.

Taliki ya 18 Ugushyingo 2018 nibwo uyu musore n’umukunzi we bakoze ubukwe bwabereye ahitwa Fairmont Mt Kenya Safari Club, Nanyuki mu gihugu cya Kenya bamwe mu babutashye bavuze ko bwabaye mu ibanga rikomeye kuko bwatumiwemo bamwe mu nshuti zabo za hafi z’umuryango aho n’iwabo w’umugeni bari baje mu gihugu cya Kenya gutaha ubukwe bw’abana babo.

Ikindi ngo nuko iyi mihango yose yabaye mu gihe gikurikiranye kuko umuhango wo gusaba no gukwa wabereye umunsi umwe mu gihe umuhango urimo gusezerana wabereye ahantu hamwe ndetse n’igikorwa cyo kwakira abatumiwe bibera umunsi umwe ,Ikindi ngo bamwe mu bantu bataha kure bari barateguriwe ibyumba byo kubamo muri iyi hoteli yabereye ubukwe bwaba bombi mu gihe kingana n’icyumweru cyose.

Twakwibutsa ko Lady Mandy ari umukobwa ukomoka mu gihugu cy’ I Burundi aho akorera ibikorwa bye bijyanye no kwerekana imideli mu gihugu cya Kenya ndetse no hanze yaho.

REBA AMAFOTO: