Print

Umugore w’umukene yagurishije umwana we kugira ngo abone icyo kurya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2018 Yasuwe: 1719

Mamareen n’indi miryango yo muri Afghanistan yahuye n’ubuzima bugoye bwatumye afata umwanzuro wo kugurisha umukobwa we w’imyaka 6 witwa Akila kugira ngo abone icyo kurya n’amazi yo kunywa.

Najmuddin waguriye umukobwa umwana we

Uyu mugore yabwiye CNN ko yagurishije umwana we kugira ngo arengere abavandimwe be bakomeze kubaho dore ko bari bagiye kwicwa n’inzara.

Abanya Afghanistan benshi bataye ibyaro bakomokamo kugira ngo bajye mu nkambi y’impunzi cyane ko ibyo kurya n’amazi ari bike cyane muri iki gihugu.

Mamareen yabwiye CNN ko yahunze icyaro cy’iwabo ari kumwe n’abana be 3 aza mu nkambi y’impunzi kugira ngo ahabwe ubufasha ariko yarabubuze bituma agurisha umukobwa we ngo barumuna be babeho.

Uyu mugore yagurishije umukobwa we ibihumbi 3 by’amadolari ariko kugeza ubu yahawe amadolari 70 n’umugabo witwa Najmuddin ushaka kuzamushyingira umuhungu we Sher Agha.

Najmuddin yavuze ko yaguze uyu mwana w’umukobwa kubera ko iwabo bari abakene ndetse bumvikanye ko azabishyura ibi bihumbi by’amadolari 3 mu myaka 3.