Print

Umuhanzikazi Sunny ukubutse mu gihugu cya Thailand azanye imyambarire n’imyifotoreze idasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 23 November 2018 Yasuwe: 3767

Umuhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcasie uzwi nka Sunny mu muziki ni umunyarwandakazi ukora akazi ko kumurika imideli akabifatanya no kuririmba aho kuri ubu atuye mu gihugu cya Thailand aho magingo aya ahamya ko benshi mu bakunzi be b’umuziki bamubazaga aho yarengeye gusa ko yagarukanye indirimbo nshya yise ’Katika’ yakoranye n’umuhanzi Bandanah uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Sunny wamenyekanye mu ndiirmbo zitandukanye zirimo ‘Unanitaka’ ,’Akabizu’ ,’Naumwa’ n’ izindi. Kuri ubu arahamya ko agarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse n’udushya twinshi nyuma y’igihe kitari gito ahugiye mu bikorwa bijyanye no kwerekana imideli.

Mu kiganiro yagiranye n’UMURYANGO twamubajije amavu n’amavuko y’umuziki we maze atubwira ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto yiga mu mashuri abanza aho yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Sugar Daddy’ ariko nyuma yaho aza kwerekeza muri Singapore kubera gahunda ze z’ akazi.

Sunny adakora akazi ko kuririmba gusa kuri ubu ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kwandika izina mu bihugu bitandukanye aho yanitabiriye ibitaramo bitandukanye byo kwerekana imideli birimo Fashion F muri China, Mango Fashion ibera muri Thailand na Zara Fashion show muri Australia.

Uyu mukobwa utuye muri Thailand ngo nubwo aba mahanga bitewe na gahunda z’ akazi ngo azakomeza akore umuziki kuko awukunda. Aho yanaboneyeho no gusangiza abakunzi b’umuziki we indirimbo nshya yise ‘Katika’ yakoranye n’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Kenya witwa Bandanah aho ngo iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bwo gushishikariza abantu kubyina kuko ubuzima ari buto.

Tumubajije niba uyu muhanzi Bandanah ataramugoye nkuko abandi bakunze kubikora yadusubije ko atariko byagenze kuko yasise amwemerera atajuyaje.

Ati “ Bandanah ni umuhanzi w’ umuhanga twahuriye Nairobi kuko nkunze kuhajya cyane bitewe n’ uko mpagira Inzu y’ imideli, namusabye Collabo arayinyemerera hatajemo kugorana.”

Sunny yasoze avuga ko intego afite mu muziki ari ugukorana cyane n’ Abahanzi b’ abanyamahanga mu rwego rwo gukora ibintu biri ku rwego mpuzamahanga.