Print

Abanyarwanda barenga 300 barimo abahoze muri FDLR bategerejwe mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 November 2018 Yasuwe: 1125

Aba bose babaga mu yo nkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo ikaba yarafunzwe.
Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350.

BBC yatangaje ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake.
Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Ariko Kongo n’u Rwanda byombi bivuga ko umutekano wabo mu Rwanda uriho kandi ko nta kibazo bazagira batashye.

Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku yavuze ko Leta ya Congo yafunze iyi nkambi kuko abari bayirimo bafashwa na Loni none ikaba yarahagaritse inkunga yabageneraga.

Paluku yakomeje avuga ko ubu aba Banyarwanda bari i Goma mu gihe harimo gushaka uko basubizwa mu Rwanda mu buryo butabangamye.

Yavuze ko bagiye kujyanwa ku mupaka w’ u Rwanda na Kongo kugira ngo batahe. yagize ati "Byaba ku neza cyangwa ku gahato bagombaga kuva muri iyo nkambi kuko iyo bitaba ibyo twari gukurikiranwaho kudafasha abari mu kaga"