Kagere Meddie wagiye yibasirwa n’abakunzi ba ruhago ko ashaje,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ifoto igaragaza ukuntu yakoze umubiri cyane.
Kagere Meddie yatangaje ko atitaye ku bantu bamwita umusaza ndetse ibikorwa bye mu kibuga aribyo bizajya bibacecekesha bakamusingiza.
Kagere Meddie ari mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda no mu karere kubera ubuhanga afite mu gutsinda ibitego ndetse no gukinana na bagenzi be.
Kagere yatsindiye Amavubi igitego mu mukino yatsinzwemo na Cote d’Ivoire ibitego 2-1 kuri stade ya Kigali.