Print

Umugabo yishe uwahoze ari umugore we amuhoye ko yanze ko batera akabariro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2018 Yasuwe: 1818

Martin yasabye Sophie wahoze ari umugore we ko yareka bagakora imibonano mpuzabitsina akamwishyura amapawundi100 arabyanga,niko gutangira kumuniga kugeza amwishe.

Nubwo aba bombi batandukanye muri 2016,Martin yahuye na Sophie yifuza ko bakongera gutera akabariro amubera ibamba,umugabo amwishyura amapawundi 100 nabwo arabyanga,niko gutangira kumuniga,birangira amwishe nkuko byatangajwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yishe uyu wahoze ari umukunzi we mu ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi uyu mwaka ndetse bwemeza ko uyu mugabo yajyaga amufuhira kenshi,akarwana n’abagabo bagerageje gukunda uyu mugore.

Iminsi mike mbere y’uko uyu Sophie apfa,yabwiye inshuti ye ko martin yamuhaye amapawundi 100 ngo bakore imibonano mpuzabitsina arabyanga.

Mu iperereza rya polisi,bavuze ko Martin yafunze telefoni mu masaha ya nijoro saa sita,nyuma y’umwanya munini yari ayikoresha gusa Martin yahakanye ko atishe Sophie.

Martin yari yirirwanye n’uyu mukobwa ndetse bajyanye gusura inshuti zabo,nyuma nibwo yamusabye ko batera akabariro Sophie arabyanga ahita amuniga arapfa.
Polisi yasanze umurambo w’uyu mukobwa uryamye ku buriri bwa nyakwigendera ndetse telefoni ye yamenetse iri mu kabati.


Martin yishe uwahoze ari umugore we Sophie wanze ko batera akabariro