Print

Umugabo yatakaje ibiro birenga 100 abiheshejwe no kunywa imihango y’ umugore we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 November 2018 Yasuwe: 4493

Martin Sanders w’ imyaka 38 yari afite ibilo 160 mu mezi ashize mbere y’ uko afata uyu mwanzuro.

Uyu mugabo nyuma y’ icyumweru kimwe atangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo yabonye birimo gutanga umusaruro yifuzaga wo gutakaza ibiro maze yongera ingano y’ imihango ageza kuri mililitilo 500 ku munsi. Byamusabye kwiyambaza abakobwa baturanye na bashiki be kuko umugore we wenyine atari ahagije.


Iyo pantalo yaramufataga ataranywa imihango ngo ananuke

Sanders yavuze ko imihango ibamo ubutare bwa fer na proteine kandi ko ibi byombi iyo bihuriye hamwe bifasha gutakaza ibilo.

Avuga ko nyuma y’ icyumweru kimwe yari amaze gutakaza ibilo 20.

Yagize ati “Nari naragerageje ibiryo n’ amafunguro birenga 20 ntibyagira icyo bimarira, imihango yankoreye igitangaza kandi mpita mbona umusaruro mu gihe gito”

Uyu mugabo avuga ko agiye gutangira urugamba rwo guhangana na za kirazira zifatiye ku mihango ku buryo izemerwa nk’ uburyo bwiza kubashaka kugabanya ubunini.

Ati “Ndabyemera ko ku nshuro ya mbere bigoye kuko ari ibidasanzwe ariko iyo ubikoze bwa mbere ubutaha uraryoherwa.
World dail news report yatangaje iyi nkuru Sanders yavuze ko ubu buryo yakoresheje bwakuruye impaka nyinshi mu nzobere n’ abakorrsha imbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu nzobere mu by’ imirire bemeye ko imihango yakwifashishwa mu kugabanya umubyibuho ukabije ariko bavuga ko ari ibyo kwitonderwa kuko umuntu ushobora kubyanduriramo indwara kubera za bacterie.

Professor Betty Williams wigisha ubuzima n’ imirire
Gusa benshi mu mpuguke bemeza ko imihango itandukanye n’ amaraso asanzwe kuko ibamo za bacteria nyinshi.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru ya Sanders bamwe bavuze ko uyu mugabo akwiye kwivuza kuko ashobora kuba imihango yanyweye ishobora kuba yaramuteye indwara akaba atarabimenya, abandi bavuga ko batabona imbaraga zibatera kwihanganira kunywa imihango kubera isesemi.


Comments

jongo 24 November 2018

kanywe nyabarongo ibyonibyo kunywa se.