Print

Wayne Rooney yatangaje amagambo mabi yabwiwe na Jose Mourinho akamukomeretsa cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 November 2018 Yasuwe: 2210

Muri uyu mukino Manchester United yatsinzemo Southampton ibitego 3-2,Jose Mourinho yasabye Rooney kuza guterura igikombe gusa aho kumushyira mu bakinnyi bagombaga gukina uyu mukino,bituma yiheba yumva ko ntacyo akimaze muri Manchester United.

Yagize ati “Hari igihe kigera ukibaza niba ukiri umukinnyi mwiza wakomeza gukina umupira w’amaguru,ukishidikanyaho.Ninjiye mu kibuga habura umunota umwe ngo umupira urangire ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League twatsinze Ajax ndetse no kuri Southampton.Mourinho yarambwiye ati “Ndashaka ko uterura igikombe gusa.”Byarambaje bituma numva ko ngomba kwerekeza ahandi.”

Wayne Rooney asigaye akina mu ikipe ya DC United nyuma yo kugurishwa na Everton yakinagamo,yamuburiye umwanya uhagije wo gukina.