Print

Tumwe mu dushya tuzagaragara mu bukwe bwa Humble Jizzo harimo no kuba Nizzo ari mu bazamwambarira

Yanditwe na: Muhire Jason 23 November 2018 Yasuwe: 2339

Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko Umuhanzi Humble Jizzo azakora ubukwe kuri Uyu wa gatandatu taliki ya 24 Ugushyingo 2018 aho yatangaje ko buzabera ku Inzozi Beach Hotel iri mu Mujyi wa Rubavu.

Mu 2017, nibwo bombi bashimangiye ko bakundana ndetse batangaza ko bagiye gukora ubukwe vuba n’ubwo byaje guhinduka ku mpamvu z’uko bari mu myiteguro yo kwakira umwana wabo w’imfura. Waburaga igihe gito ngo avuke aho umugore yahise ajya muri Leta zunzu ubumwe z’amerika kujya kwibarukirayo nyuma akagaruka mu Rwanda.

Nyuma yuko agarutse mu Rwanda nibwo batangaje ko bagiye gusubukura imihango y’ubukwe aho bahise banatangaza italiki buzabera.

Mu bahanzi bazamwambarira harimo Nizzo
Humble yatangaje ko mu bahanzi bazamwambarira harimo Nizzo baririmbana muri Urban Boys aho mu bandi harimo abahanzi batandukanye ndetse n’abandi bo mu muryango we nabob amaze kugera ahazabera imihango y’ubukwe mu Karere ka Rubavu aho ngo n’abandi bari munzira baza ndetse baza guhita berekeza ahazabera ubukwe.

Yagize ati “Abazanyambarira birumvikana hazabaho gutungurana kuko nababwira ko harimo abahanzi bagenzi banjye, abo mu muryango, inshuti n’abandi benshi muzabona mugeze ahazabera ubukwe. Ariko icyo navuga ni uko muri abo bose harimo Nizzo.”

Yongeyeho ko ubukwe bwe buzaba buteguye mu buryo bwa Kinyarwanda ndetse ko bazaba bafite umwihariko wo kwambara imyenda y’umweru,

Ahazabera ubukwe bwa Humble Jizzo n’umukunzi Blauman

Ati “Birumvikana imyiteguro isa n’igeze ku musozo, ibijyanye n’uko ahazabera ibirori bijyanye no gusezerana kwiyakira n’ibindi hateguye mu buryo bwa Kinyarwanda amabara yo ntabwo nayakubwira yose ariko harimo ibara ry’umweru [aseka], gusa icyo nakubwira ni uko ari umwihariko wa Kinyarwanda.”

Nubwo yatangaje bimwe mu bintu bizagararara mu bukwe bwe yirinze kuvuga ingano y’amafaranga bwamutwaye ndetse n’umukozi w’Imana uzabasezeranya ,ngo ibi byose bihishiwe abantu bazabutaha kuri uyu wa Gatandatu.