Print

Abarenga 700 bahoze muri FDLR birukanywe muri Congo batashye mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 November 2018 Yasuwe: 780

Irindi tsinda ry’abarenga 800 ritegerejwe mu gihugu mu minsi iri imbere. Mu batahuka harimo abahoze ari abarwanyi, abo bashakanye n’abana babo.

Abatahuka bakirirwa mu Kigo cya Mutobo gishizwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri mu Karere ka Musanze.

Abari mu nkambi z’abahoze muri FDLR n’imiryango yabo bari barahawe iyo tariki n’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) n’Inama Mpuzamahanga ihuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Seraphine Mukantabana yatangarije Igihe ko Leta ya Congo yaburiye abari mu nkambi gutaha ku bushake ntibabikora.

Yagize ati “Ngira ngo amatwi bayavuniyemo ibiti, bigeza ubwo Leta ya Congo ibafata ahari nk’agasuzuguro, ifata icyemezo cyo kuvuga kiti muhaguruke mujye iwanyu harahari”.

Ubusanzwe ingabo za loni ziri mu butumwa bw’amahoro (Monusco), zashyikirizaga u Rwanda imibare y’abazatahuka ku bushake ariko kuri iyi nshuro siko byagenze. Mu mikoranire n’ibihugu, Congo yabajije u Rwanda niba biteguye kwakira abaturage barwo.

Mukantabana ati “Kuwa Gatanu washize nibwo twamenyesheje mu Kigo cya Mutobo ko hari Abanyarwanda bari mu nzira boherejwe na Leta ya Congo, dukora ibikorwa turabakira ari 210.”

Abo bose ni abari abasirikare, Mukantabana avuga ko baje bafite ubwoba bwinshi ariko bamaze kwakirwa no guhabwa iby’ibanze bahise banezezwa no kugaruka mu gihugu cyabo.

Nyuma y’abo, Mukantabana yavuze ko hiyongeyeho abandi 359 barimo abagore n’abana baturutse mu gice cya Equateur muri Risala, aho “basaga naho bari mu kigo cya gisirikare bafungiranyemo.” Aha ntabwo u Rwanda rwari ruzi ko hari abariyo.

Yagize ati “Uyu munsi mu gitondo twakiriye abandi bageze 177, barimo abasirikare 44.”

Nubwo habayeho kwirukanwa ku butaka bwa Congo, Mukantabana yashimangiye ko bazanywe atari ku bushake bwaho ariko ntawahungabanyirijweubuzima nk’uko n’ubusanzwe bakirwa mu mahoro.

Yagize ati “Nta ngufu babashyizeho, ntawe barasa, ntawakomeretse, ntawakubiswe ariko babazana batabishaka.”

Ku byerekeye amapeti ya gisirikare, Mukantabana yavuze ko hagikorwa igenzurwa.

Nyuma yo kwakira abaturutse mu nkambi ya Walungu na Kanyabayonga, Mukantabana avuga ko hari abagera kuri 839 bari mu nkambi izwi ya Kisangani.

Uretse abo, n’abandi Banyarwanda nk’uko bahabwa uburenganzira ku gihugu cyabo n’Itegeko Nshinga, nabo barashishikarizwa gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, U Rwanda rwari rumaze kwakira ababarirwa mu bihumbi 11 barimo n’imiryango yabo. Aba bose bafashwa gutangira ubuzima.