Print

Umwana w’ umuhanzikazi ukomeye yabogeye ku ikanzu ya Michelle Obama

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 November 2018 Yasuwe: 2872

Yavuze ko muri 2013, ubwo uyu muhanzikazi na Nick Cannon inzira zari zitarabyara amahari, bombi bagiye mu gitaramo cya noheli bahurirayo n’ umugore w’ uwari Perezida wa Amerika Barack Obama.

Mariah Carey yagize ati “Muri ibi birori byari byabereye mu mujyi wa Washington Michelle Obama yateruye Rocky, umwe mu bahungu ba banjye amubogera ku ikanzu. Numvise nkozwe n’ isoni mu buzima. Yari ikanzu igezweho ”

Umugore wa Perezida wa 44 wa Amerika yabwiye uwo mwana nk’ aho nta kibaye cyangwa ibibaye ari ibisanzwe ati “Ni ayawe! Iyi kanzu ntabwo nzongera kuyambara Rocky. Urakoze!”

Mariah Carey, wari ufite umugabo w’ umunyarwenya bakaza gutandukana yakomeje avuga ko ikindi gihe yakozwe n’ isoni ari igihe yari mu gitaramo cy’ abambaye amakanzu ya zahabu akicara mu myaka utamugenewe. Icyo gihe yicaye mu mwanya ugenewe Meryl Streep.