Print

Ubukene bwatumye ubushinjacyaha bufatira imitungo ya Ronaldinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2018 Yasuwe: 3335

Ubushinjacyaha bwo muri Brazil,bwashatse gufatira konti ya Ronaldinho busanga hariho amapawundi 5 gusa niko guhita bajya mu rugo rwe bafata inzu n’imodoka ze zihenze.

Inzu umuryango wa Ronaldinho ubamo yafatiriwe na polisi ya Brazil

Ronaldinho w’imyaka 38 na mukuru we bambuwe inzandiko zabo z’inzira n’ubushinjacyaha mu kwezi gushize kubera ko basuzumye ku ma konti ye bagasanga hariho amapawundi 5 atakwishyura amande yari yaciwe na leta kubera kwangiza ishyamba ryayo nta burenganzira afite.

Polisi yamaze gufatira inzu umuryango we ubamo mu mujyi wa Porto Alegre, ndetse bamaze gufata imodoka ze 2 za BMW na Mercedes Benz kugira ngo Ronaldinho yishyure aya mande.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Ronaldinho yahamwe n’ibyaha byo kwangiza ibidukikije ubwo yubakaga ikigo yise Ronaldinho Gaucho Institute cyo kwigisha abana ibintu bitandukanye.

Ronaldinho yemeye kwishyura ibyo yangije ariko kugeza ubu nta n’igiceri na kimwe aratanga ariyo mpamvu imitungo ye yafatiriwe.