Print

N’golo Kante yongeye guca ibintu kubera ubugome yakoreye Willian na David Luiz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2018 Yasuwe: 6157

David Luiz na Willian bakomoka muri Brazil,bavuze ko uyu mukinnyi bakinana atajya asohokana bagenzi be muri Restaurant ndetse niyo mujyanye agusaba ngo umwishyurire, aho aba basore bavuze ko iyo bamujyanye kurira muri restaurant yabo abasaba kumuha ibyokurya by’ubuntu.

Willian na Luiz bavuze ko Kante abahombya

Willian na David Luiz bashinze restaurant iteka ibyokurya byo mu Butaliyani yitwa "Babbo" ndetse ikunze kwakira abakinnyi ba Chelsea ngo ariko N’golo Kante iyo agiye kuriramo ntabwo ajya yishyura,aba ashaka ibyokurya by’ubuntu.

Luiz yabwiye Chelsea TV ati “Akunda kuza kurira muri restaurant yacu kuko atajya atwishyura.

Willian yashise yunganira Luiz ati “Iyo usabye N’golo kwishyura arakubwira ati “Eeeh,ngomba kwishyura se?oya David nawe muri abantu beza,mufite umutima mwiza.Ntabwo nishyura.”

N’golo Kante yasinye amasezerano y’imyaka 5 mu ikipe ya Chelsea aho yahise aba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi Kipe kuko ku cyumweru azajya ahembwa ibihumbi 290 by’amapawundi.

Benshi bemeza ko Kante w’imyaka 27 usanzwe ari umuseribateri yavukiye mu muryango ukennye w’abana 9 ndetse ariwe ubitaho aho bimugora ndetse akaba ariyo mpamvu atunze akamodoka kakoze yaguze n’umugabo wo mu mujyi wa Leicester.


Comments

8 January 2019

aliko Uzi icyo ubugome bivuga?


Roger 24 November 2018

Aka kagabo ni ka gashuhe kabisa