Print

Jose Chameleone yahaye umwana we impano y’imodoka

Yanditwe na: Muhire Jason 24 November 2018 Yasuwe: 2355

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru ko Jose Chameleone yahaye umwana we impano y’imodoka nyuma y’igihe gito uyu muhanzi aciwe izahabu y’amafaranga kubera ko umwana we yatwaye imodoka adafite ibyangombwa ndetse n’imyaka yo gutwara ibinyabiziga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko uyu mwana yahawe na se imodoka yo kujya agendamo agiye mu bikorwa bye bitandukanye birimo kwishimana na barumuna be ndetse n’ahandi hatandukanye aba ashaka kujya dore ko uyu mwana kuri ubu habura igihe gito ngo yuzuze imyaka 14 y’amavuko.

Ifoto igaragaza imodoka yahawe na se bwa mbere yashyizwe hanze na Nyina ubwo yamwifurizaga kugira ibihe byiza byo kujya yitwara na barumuna we aho yaboneye ho kumubwira ko ageze mu myaka ishimishije yo kujya yijyana mu bikorwa bye.

Twakwibutsa ko Jose Chameleone n’umugore we Daniella Mayanja kuri ubu batagicana uwaka dore ko urugo rwabo rukuze kuzamo intonganya ndetse bagatandukana nyuma y’igihe runaka bakongera bagasubirana aho kuri ubu bivugwa ko batakiri kumwe.

Ikindi nuko muri iyi minsi Jose Chameleone ari gutegura igitaramo yise SabaSaba kizaba taliki 7 Ukuboza 2018 .