Print

Umuhungu w’imyaka 10 yakoze ubukwe bw’akataraboneka n’umukobwa w’imyaka 8 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 November 2018 Yasuwe: 3332

Uyu mwana w’umukobwa yari ahagawe n’abagore bakuze ndetse n’ababyeyi be ndetse yari yishimiye gushyingiranwa n’uyu mugabo we w’imyaka 10 baturanye mu gace kitwa Dolj.

Uyu muhungu w’imyaka 10 yagaragaye ari kubyinana na bagenzi be muri ubu bukwe bwari bwahuruje benshi ndetse bwatumiwemo n’umuhanzi w’icyamamare.

Uyu muhanzi yasabye umugabo kureka ibikinisho bye kuko yabaye umugabo ndetse yamaze kubona umugore ku myaka ye 10.

Umuryango wita ku burenganzira bwa muntu ku isi watangaje ko mu gihugu cya Romania hakiri umuco wo gushyingira abana aho abana b’imyaka 16 bashyingiranwa mu mategeko mu gihe na 15 bemerewe gushyingiranwa iyo imiryango yabo ibyemeye.

Bivugwa ko iyo abana b’imyaka 10 bashyingiranywe muri Romania, badahita batangira kubana ahubwo bagumana n’imiryango yabo,bakazabana bakuze.

Nyuma y’iperereza ry’abayobozi bo muri aka gace aba bana bashyingiranywe batuyemo,bemeje ko ubu bukwe butari bwemewe n’amategeko bityo nta bihano imiryango yabo izafatirwa.