Print

Rihanna yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze yambaye ikariso gusa

Yanditwe na: Muhire Jason 25 November 2018 Yasuwe: 1877

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi ku izina rya Rihanna kuri ubu yongeye kuvugisha imbaga nyamwinshi kubera amafoto yashyize hanze yambaye ikariso gusa mu gihe yamamazaga imyenda ikorerwa mu ruganda rwe ruzwi nka savagexfenty.

Iyi myambaro yiganjemo amakariso y’abagore n’ibindi bitandukanye birimo ibirungo biri mu byo Rihanna yatangiye kwamamaza yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo abashe kubona abagaguzi aho yifashishije izi foto mu rwego rwo kwerekana ko iyo myenda umuntu wese ushaka kuyirangura imiryango ikinguye.

Mu bitekerezo byashyizwe kuri iyi foto benshi bagarutse ku miterere y’umubiri we aho bamwe bongeye kubona Tatou nshya iri ku kibuno cye itarizwi ndetse bamwe bashimangira ko kuri ubu aryoheye ijisho ,mu gihe abandi bavuze ko yabikoze kugirango avugwe mu itangazamakuru.

Rihanna ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ku Isi aho ari n’umwe mu bahanzi bigaruriye imitima ya benshi kubera uburanga bwe.