Print

Umugabo yategetse umwana we w’imyaka 11 gusambana na mukase kugira ngo amuvure ubutinganyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2018 Yasuwe: 2047

Daniel Dowling yategetswe kureba filimi z’urukozasoni na mukase ku ngufu kugira ngo aryamane na mukase amufashe gukira ingeso y’ubutinganyi bivugwa ko yavukanye.

Daniel Dowling ubu ufite imyaka 36 yabwiye ikinyamakuru The Mirror ko yamaze imyaka 3 afatanya na se kuryamana na mukase mu rwego rwo kugira ngo bamuvure ubutinganyi.

Iyo Daniel yangaga gusambana na mukase,se yamukubitaga ibipfunsi ndetse akamuhohotera ku buryo bukomeye.

Richard Dowling se wa Daniel yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa no guhohotera umwana we ndetse no kumushora mu mibonano mpuzabitsina akiri muto, mu gihe umugore we Annette Breakspear bafatanyaga guhohotera uyu mwana yahawe igifungo cy’imyaka 8. Aba bombi bafite imyaka 62 ariko bakora aya mahano bari bafite imyaka 38.

Nyuma y’imyaka irenga 20 afite inzika,Daniel yafashe umwanzuro wo kujyana mu butabera aba babyeyi gito ndetse birangira abafungishije.


Richard na Annette bafunzwe bazira guhohotera umwana muto