Print

Umusaza w’imyaka 75 yatuburiwe n’umukobwa w’umunya Ghana wamubeshye urukundo amutwara akayabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2018 Yasuwe: 3000

Uyu musaza wahoze ari umuvuzi w’amenyo,yaagiye ku ku mbuga nkoranyambaga ahahurira n’umukobwa niko gutangira kumwandikira amusaba urukundo ari nako ashora agafaranga birangira uyu mukobwa ukomoka muri Ghana amutwaye ibihumbi 20 by’amapawundi.

Uyu mukobwa wiyise Eva,yafashe ifoto y’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni ayoherereza uyu musaza, ayibonye ava mu bye niko gutangira kujya yoherereza amafaranga uyu munya Ghana nawe akimirira,ahaze ahita ahagarika kuvugana nawe.

Simon yatangiye gushaka umugore kuri Internet nyuma y’aho umugore we bari bamaze imyaka 10 babana amutaye,ku bw’amahirwe make ahura n’uyu mukuzi w’ibyinyo arabikura karahava.

Simon yagiye gushakira umukunzi ku rubuga rwitwa Real Sex Contacts muri Gashyantare umwaka ushize,ahahurira n’uyu munya Ghana,batangira kujya bandikirana ndetse bigera n’aho bemeranya kubana,nibwo uyu mukobwa yasabye amafaranga uyu musaza arimo itike n’ayo kumufasha kwitegura kumusanga mu Bwongereza arabikora,birangira uyu mukobwa aheze nk’amahembe y’imbwa.

Simon yabwiye abanyamakuru ko yagombaga guhura na Eva muri Kanama uyu mwaka ariko umunsi bavuganye ntiyigeze aboneka,nyuma yo kumutwara akayabo.

Yagize ati “Natekerezaga ko umubano wanjye nawe ari uw’ukuri.Siniyumvisha impamvu umuntu yankorera ibi.Ndi umunya kuri kandi nifuzaga umubano mwiza.Nafashe umwanzuro wo kutazongera gukora ibi bintu.Nahitamo kuba njyenyine aho kubeshywa n’abantu.

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko ibi bihumbi 20 uyu musaza yoherereje uyu mutubuzikazi yari yabigujije Bank none iri kumwishyuza nabi ndetse mu minsi ishize yafashwe ashaka kwiyahura.

Amafoto uyu mutubuzi yherereje uyu musaza ni ay’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Brianna Lee,wihanganishije uyu musaza nyuma yo kumenya ko hari umuntu wamwiyitiriye akiba.


Umutubuzi yoherereje Simon ifoto y’umukinnyi wa porn amutwara ibihumbi 20 by’amapawundi


Comments

Charles 25 November 2018

Mzee rwose icyo warakishe ntawe ushakira umugore mwiza kwa Shitani !!

Ikindi nakubwira Mzee, wagize neza kutiyahura kuko na shitani ntiyari kukwakira, niyo shitani iza kukwakira , yari ku kwibutsa ko wayobye kuko UMUGORE MWIZA atangwa n’ IMANA.
Ihangane rero usenge cyane Imana izagushumbusha.


Charles 25 November 2018

Uyu mu Vieux we yarizize, kandi uwiyishe ntaririrwa, gusa namubwira ngo pole.
Ariko se kuri iki gihe hari umuntu muzima ushonmora gufata cash akazoherereza umuntu atazi kokocg ataranabona ??
Noneho mwumve site ngo yafiye fushakiraho umufore w’ukuri da !! Site y’ubusambanyi koko ?? Mu mbeshu bahashakira umugore w’ubuzima !!? Ese kwa shitani bahashakira ubuzima koko ??
Umva Mzee ihangane nawe wabigizemo uruhare kandi nta bwenge wabishyizemo pe !!


gahire 25 November 2018

uno mukobwa ndamwemeye kweli gukura ibyinyo nibibwene akabivanamo nisawa kbsa