Print

Tuyisenge Jacques yavuze byinshi kuri Bakame werekeje mu ikipe y’abakeba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 November 2018 Yasuwe: 2936

Tuyisenge yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko gutsinda AFC Leopards bitazaborohera we na Gor Mahia kubera ubuhanga bw’uyu munyezamu w’ubukombe wari umaze igihe kinini ayoboye Rayon Sports.

Tuyisenge yemeje ko bakame azagora Gor Mahia

Yagize ati “AFC Leopards ibonye umuzamu mwiza cyane kuko Bakame kumutsinda ntabwo byoroshye. Umukino uzaduhuza uyu mwaka uzaba ufite indi sura. Ni umukinnyi w’umuhanga kandi mukuru uzi icyo ashaka. Mbona iyi shampiyona azayishobora.”

Jacques Tuyisenge, umaze imyaka itatu akinira Gor Mahia yo muri Kenya, yahaye ikaze mugenzi we bakunze guhurira mu mavubi,Ndayishimiye Eric Bakame werekeje muri mukeba wabo AFC Leopards, aho yavuze ko bigeye guhindura isura ya derby yabo.

Ndayishimiye aherutse gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Ingwe cyangwa se AFC Leopards ndetse yakinnye umukino wa mbere muri AFC Leopards kuri uyu Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2018 awurangiza atinjijwe igitego mu minota 90 yakinnye batsinda 2-0 KCB FC ya Mugabo Gabriel.