Print

Shaddy Boo yongeye kuvugisha benshi kubera ifoto yashyize hanze

Yanditwe na: Muhire Jason 25 November 2018 Yasuwe: 5119

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yongeye gutungurana mu ifoto yambaye umwenda ugaragaza imyambaro y’imbere yari yambaye ubwo yari yagiye koga.

Iyi foto yashyize kuri konte ya instagram yongeye kuvugisha bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga dore banaboneyeho kuvuga ko yaramaze iminsi yaraburiwe irengero.

ShaddyBoo umaze kuba umwe mu byamamare nyarwanda bifite konte zizwi [Verified Acount] kuri ubu ntakigaragaza udushya nkutwo yajyaga ashyiraho mbere aho bamwe bibaza ibyo ahugiyemo gusa ntibimenyekane kubera ko ibye byose abikora mu ibanga rikomeye.

Ifoto yashyize hanze yambaye akenda gafite intoboro nyinshi aho kagaragaza ikariso n’isutiye bifite ibara ry’umuhondo yari yambaye ubwo yari yagiye koga ahantu hatazwi. ShaddyBoo ubu ni umugore uyoboye abandi mugukurikirwa n’abantu benshi kuri instagram aho magingo aya akurikirwa n’abantu bakabakaba ibihumbi magana ane.